NIDA - Kigali - mifotra

13 downloads 348 Views 242KB Size Report
reissue the national identity card, etc. The motto of NIDA is “Smart identification to development”. II. VISION. To
IRIBURIRO Serivise zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA) ntizihabwa gusa abaturage bayigana, ahubwo zinahabwa inzego za Leta, iz’Abikorera ndetse n’inzego ziri ku rwego mpuzamahanga. Iyi nyandiko ya serivise zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu ifasha abagana Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu kumenya serivise icyo kigo gitanga, uburyo bahabwa izo serivise n’icyo umuntu yakora igihe adahawe izo serivise uko bikwiye. Inyandiko kuri serivise zitangwa n’Ikigo cya NIDA ni ingenzi kugira ngo ibibazo byavuka bitewe no kutamenya inshingano NIDA ifite ku bayigana bigabanuke ndetse no kugira ngo abayigana bamenye uburyo bagera mu Mashami ya NIDA. Iyi nyandiko kuri serivise zitangwa n’Ikigo cya NIDA ni nk’indorerwamo kuri NIDA kandi inafasha gushyiraho no kuvugurura ingamba mu gihe hagaragaye ibibazo cyangwa intege nke hashingiwe ku byabonywe n’abakoresha iyi nyandiko, hagamijwe guteza imbere imitangire ya serivise bikazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa gukorwa hagamijwe imibereho myiza y’Abanyarwanda n’abaturarwanda bakenera serivise z’Ikigo cya NIDA. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu “NIDA” izafata ibyemezo bya ngombwa kugira ngo serivise zivugwa hano zitangwe neza.

NAMULINDA Pascal Umuyobozi Mukuru wa NIDA

2

I.

INTANGIRIRO

Iyi nyandiko ifasha abayikoresha kumenya inzira banyuramo mu gihe hari usaba serivise yerekeranye n’irangamuntu, no kumenya niba ayifitiye uburenganzira. Irangamutu ikubiyemo iyandikwa ry’abaturage, itangwa ry’indangamuntu n’irangamimerere. NIDA yandika Abanyarwanda (imyirondoro y’amagambo n’iy’amafoto), itanga indangamuntu ku uyifashe bwa mbere cyangwa ku nshuro irenze imwe, n’ibindi. Intego ya NIDA ni “irangamuntu rinoze rigana mu iterambere”. II.

ICYEREKEZO

Gutanga serivise ntamakemwa y’irangamuntu. III.

INSHINGANO

Kubaka no guteza imbere iyandikwa ry’abaturage no gukora indangamuntu ikoranye ubuhanga ndetse no guhuza uburyo bw’imikorere kugira ngo habeho serivise zitangiweho, hagamijwe iterambere mu rwego rw’imibereho y’abaturage, ubukungu na politiki. IV.

INSHINGANO Z’INGENZI

   

Gukusanya no kubika imyirondoro y’abaturage; Gukora no gutanga indangamuntu ikoranye ubuhanga; Kubungabunga ububiko bw’imyirondoro y’abaturage babaruwe; Gutahura no kurinda ko habaho ibiranga abantu binyuranyijwe n’amategeko;  Kubungabunga mu buryo buhoraho imyirondoro y’abaturage no gukurikirana ko amategeko n’amabwiriza yubahirizwa;  Gutanga irangamuntu, kwemeza imyirondoro no gutanga serivise z’irangamuntu mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

3

V.

INDANGAGACIRO Y’INGENZI

 Ubufatanyabikorwa: Twita ku batugana tubaha serivise inoze kandi ishingiye kuri bo, tukubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa VI. ABAGANA IKIGO CYA NIDA  Abanyarwanda;  Inzego za Leta (Ubuyobozi bwa Polisi businzwe Umutekano wo mu muhanda; Ubuyobozi Bukuru Businzwe Abinjira n’Abasohoka, Banki Nkuru y’Igihugu “BNR”, Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro “RRA”, Ubushinjacyaha Bukuru, Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere «RNRA»;  Ibigo by’abikorera (Amabanki, ibigo by’itumanaho, n’ibindi).

4

SERIVISI ZITANGWA N’AMASHAMI Y’IKUSANYA RY’IMYIRONDORO N’IKORWA N’ITANGWA RY’INDANGAMUNTU A. ISHAMI RY’IKORWA N’ITANGWA RY’INDANGAMUNTU 1. Gusaba indangamuntu bwa mbere Serivisi ni ibisabwa?

iyihe?

Nujuje Umunyarwanda wese ugejeje ku myaka 16 uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga afite uburenganzira n’inshingano yo gutunga no kugendana indangamuntu.

Ishami ribishinzwe

Ishami ry’ikusanyamakuru n’iryo Gukora no Gutanga indangamuntu, binyuze ku Rurembo rw’Ikigo cya NIDA. Nihehe serivisi itangirwa ? Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Umuhanda N°KG 119 ST, wahoze ari Avenue du Lac Muhazi, ahakunze kwitwa « Ku Kabindi ». Serivisi itangwa ryari? Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu guhera saa moya z’igitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uhereye igihe wasabiye Umunyarwanda uba mu mahanga abona serivisi, bifata igihe kingana indangamuntu mu minsi 2 ikurikira umunsi yafotoreweho (yafatiweho ifoto, igikumwe iki kugira ngo uyihabwe? n’umukono).

Niba serivisi igiciro ni ikihe?

Umunyarwanda uba mu Rwanda abona indangamuntu mu kwezi kumwe gukurikira umunsi wifotojeho. yishyurwa, Buri ndangamuntu ikozwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500 Frw).

5

Ni ibihe byangombwa Inyemezabwishyu yo muri Banki y’Abaturagey’u bisabwa kugira ngo Rwanda (BPR) kuri konti nimero: 400.3627635.11. uyihabwe? Binyura mu zihe nzira I. Ku Munyarwanda uba mu mahanga: kugirango uyihabwe? - Kujya ku Rurembo rwa NIDA; -Kwerekana ikikuranga wari usanganywe cyatanzwe na Repubulika y’u Rwanda (urupapuro rw’abajya mu mahanga, ikarita ihabwa Abanyarwanda baba mu mahanga, urupapuro rw’abajya mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda), ukabyereka umukozi ushinzwe gufotora, akiyandikisha ndetse agafotorwa; - Kwishyura muri Banki y’Abaturage (BPR) amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500frw) kuri konti nimero: 400.3627635.11; - Kujya gufata indangamuntu ku Kigo cya NIDA nyuma y’iminsi ibiri (2) witwaje inyemezabwishyu. II. Ku Munyarwanda uba mu Rwanda: Ubusanzwe iyi serivise itangirwa ku Murenge umuturage atuyemo, icyakora igihe bidashoboka, urugero nko mu gihe umuturage akeneye indangamuntu mu buryo bwihutirwa ku mpamvu iyi n’iyi, NIDA ishobora kumuha indangamuntu binyuze mu nzira ikurikira: - Kujya ku Rurembo rwa NIDA; -Kwereka umukozi ufotora ikikuranga wari usanganywe cyatanzwe na Repubulika y’u Rwanda ugafotorwa; - Kwishyura amafaranga 500 kuri Banki y’Abaturage “BPR” kuri konti nimero: 400.3627635.11; - Kujya ku Murenge utuyemo nyuma y’ukwezi gufata indangamuntu witwaje inyemezabwishyu. Ese hari izindi nzego bisaba - Banki y’Abaturage y’u Rwanda “BPR” kubagiye kwishyura ikiguzi cy’Indangamuntu; kunyuramo? Ni izihe? (Urugero nko kwishyura - Ibiro by’Umurenge utuyemo kugira ngo wibaruze 6

igiciro cya serivisi cyangwa niba utuye mu Rwanda. gushaka ibindi byangombwa) Ese hari uburyo bwo Ku kibazo ushobora kugira, wareba Umuyobozi kurenganurwa mu gihe w’Ishami ry’Imenyekanisha. udahawe iyo serivisi? Hari ibindi by’ingenzi Reba urubuga rwa interineti : www.nid.gov.rw, imeli: bikenewe kumenywa kugira [email protected] ngo ubone iyo serivisi? Hari Impapuro zuzuzwa Ifishi yifashishwa mu kubarura abaturage. Amategeko cyangwa izindi  Itegeko n°14/2008 ryo kuwa 4 Kamena 2008, rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa nyandiko zivuga kuri iyi ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda; serivisi  Itegeko n° 43/2011 ryo kuwa 31/10/2011 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;  Amabwiriza ya Minisitiri agena itangwa ry’indangamuntu ku muntu wayitaye cyangwa wayibwe;  Amabwiriza ya Minisitiri akuraho ikoreshwa ry’indangamuntu ishaje yo mu mwaka wa 1996.

7

2. Gusaba indangamuntu isimbura iyibwe cyangwa iyatakaye. Serivisi ni iyihe? Nujuje Iyo ikarita ndangamuntu itakaye cyangwa yangiritse ku buryo iba itakiranga umuntu, isimbuzwa indi ibisabwa? bisabwe n’uwari uyisanganywe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60). Ishami ribishinzwe Nihehe serivisi itangirwa ?

Ishami ryo Gukora no Gutanga indangamuntu, binyuze ku Rurembo rw’Ikigo cya NIDA. Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Umuhanda N° KG 119 ST, wahoze ari Avenue du Lac Muhazi, ahakunze kwitwa « Ku Kabindi » ku Banyarwanda baba mu mahanga;

Ibiro by’Umurenge umuturage atuyemo niba aba mu Rwanda. Serivisi itangwa ryari? Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, guhera saa moya z’igitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uhereye igihe wasabiye Umunyarwanda uba mu mahanga abona serivisi, bifata igihe indangamuntu mu minsi i ibiri (2) ikurikira umunsi kingana iki kugira ngo yatanzeho icyemezo cya Polisi cy’uwamenyekanishije ko yataye indangamuntu; uyihabwe? Umunyarwanda uba mu Rwanda abona indangamuntu isimbura iyatakaye mu mezi abiri (2) akurikira umunsi yatanzeho icyemezo cya Polisi cy’uwamenyekanishije ko yataye indangamuntu. Niba serivisi yishyurwa, Buri ndangamuntu ikozwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500Frw). igiciro ni ikihe? Ni ibihe byangombwa - Icyemezo cya Polisi cy’uwamenyekanishije ko bisabwa kugira ngo yataye indangamuntu; uyihabwe? - Inyemezabwishyu yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) kuri konti nimero: 400.3627635.11. Binyura mu zihe nzira I. Ku Munyarwanda uba mu mahanga: kugirango uyihabwe?  Kujya ku biro bya Sitasiyo ya Polisi ikwegereye witwaje amafoto abiri (2) magufi;  Kumenyekanisha ko wataye cyangwa wibwe indangamuntu;  Kujya ku biro bya NIDA gusaba indi ndangamuntu witwaje icyemezo cy’uwamenyekanishije ko yataye 8

indangamuntu;  Kwishyura amafaranga y’u Rwanda 500 kuri konti nimero: 400.3627635.11 iri muri Banki y’Abaturage y’u rwanda “BPR”;  Kujya gufata indangamuntu ku Kigo cya NIDA nyuma y’iminsi ibiri (2) witwaje inyemezabwishyu. II.Ku Munyarwanda uba mu Rwanda:  Kujya ku biro bya Sitasiyo ya Polisi ikwegereye witwaje amafoto abiri (2) magufi;  Kumenyekanisha ko wataye cyangwa wibwe indangamuntu;  Kujya ku biro by’Umurenge utuyemo witwaje icyemezo cy’uwamenyekanishije ko yataye indangamuntu gusaba indi ndangamuntu no gusaba icyemezo gisimbura indangamuntu kizifashishwa mu gihe uzaba utegereje kubona indi ndangamuntu;  Kwishyura amafaranga y’u Rwanda 500 kuri konti nimero: 400.3627635.11 iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda “BPR”  Kujya gufata indangamuntu ku biro by’Umurenge nyuma y’iminsi 3 witwaje inyemezabwishyu. Ese hari izindi nzego bisaba kunyuramo? Ni izihe? (Urugero nko kwishyura igiciro cya serivisi cyangwa gushaka ibindi byangombwa) Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyo serivisi? Hari ibindi by’ingenzi bikenewe kumenywa kugira ngo ubone iyo serivisi? Hari Impapuro zuzuzwa

- Banki y’Abaturage y’u Rwanda “BPR” kubagiye kwishyura ikiguzi cy’Indangamuntu; - Ibiro bya Sitatiyo ya Polisi

Ku kibazo ushobora kugira, wareba Umuyobozi w’Ishami ry’Imenyekanisha. Reba urubuga rwa interineti : www.nid.gov.rw, imeli: [email protected]

Ntayo

9

Amategeko cyangwa  Itegeko n°14/2008 ryo kuwa 4 Kamena 2008, rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa izindi nyandiko zivuga ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda; kuri iyi serivisi  Itegeko n° 43/2011 ryo kuwa 31/10/2011 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;  Amabwiriza ya Minisitiri agena itangwa ry’indangamuntu ku muntu wayitaye cyangwa wayibwe;  Amabwiriza ya Minisitiri akuraho ikoreshwa ry’indangamuntu ishaje yo mu mwaka wa 1996.

10

3. Gukosoza indangamuntu Serivisi ni iyihe? Nujuje Mu gihe indangamuntu ifite ikosa ishobora gukosorwa bisabwe na nyirayo. ibisabwa? Ishami ribishinzwe

Ishami ryo Gukora no Gutanga indangamuntu, binyuze ku Rurembo rw’Ikigo cya NIDA.

Nihehe serivisi itangirwa ?

Ku Munyarwanda uba Mumahanga: Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Umuhanda N° KG 119 ST, wahoze ari Avenue du Lac Muhazi, ahakunze kwitwa « Ku Kabindi »; Ku Munyarwanda uba Mugihugu:

Kujya mu Murenge atuyemo Serivisi itangwa ryari? Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu guhera saa moya z’igitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uhereye igihe wasabiye Mu gihe indangamuntu ikosorwa yatanzwe mbere serivisi, bifata igihe ya saa tanu, indangamuntu ikosoye iboneka uwo kingana iki kugira ngo munsi saa cyenda; uyihabwe? Mu gihe indangamuntu ikosorwa yatanzwe nyuma ya saa tanu, indangamuntu ikosoye iboneka ku munsi w’akazi ukurikiyeho; Mu gihe indangamuntu ikosorwa yatanzwe ku Murenge, indangamuntu ikosoye iboneka mu kwezi kumwe gukurikira umunsi wo gukosoza. Niba serivisi yishyurwa, Buri ndangamuntu ikozwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500). igiciro ni ikihe? Ni ibihe byangombwa -Indangamuntu igomba gukosorwa; bisabwa kugira ngo -Inyandiko zemeza ukuri kw’ibikosorwa; uyihabwe? - Inyemezabwishyu yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) kuri konti nimero: 400.3627635.11.

11

Binyura mu zihe nzira I. Ku Munyarwanda uba mu mahanga: kugirango uyihabwe?  Kujya ku Kigo cya NIDA witwaje indangamuntu ikosorwa n’inyandiko zemeza ukuri kw’ibikosorwa;  Kwishyura amafaranga y’u Rwanda Magana atanu (500) kuri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuri konti nimero: 400.3627635.11;  Kujya gufata indangamuntu uwo munsi saa cyenda mu gihe wakoshoje indangamuntu mbere ya saa tanu, cyangwa ku munsi ukurikira uwo wakoshojeho niba wakoshoje nyuma ya saa tanu, witwaje inyemezabwishyu. II. Ku Munyarwanda uba mu Rwanda:  Kujya ku biro by’Umurenge utuyemo witwaje indangamuntu ikosorwa n’inyandiko zemeza ukuri kw’ibikosorwa;  Kwishyura amafaranga y’u Rwanda Magana atanu (500) kuri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuri konti nimero: 400.3627635.11;  Kujya gufata indangamuntu nyuma y’ukwezi, witwaje inyemezabwishyu. Ese hari izindi nzego bisaba kunyuramo? Ni izihe? (Urugero nko kwishyura igiciro cya serivisi cyangwa gushaka ibindi byangombwa) Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyo serivisi? Hari ibindi by’ingenzi bikenewe kumenywa kugira ngo ubone iyo serivisi? Hari Impapuro zuzuzwa

- Banki y’Abaturage y’u Rwanda “BPR” kubagiye kwishyura ikiguzi cy’Indangamuntu;

Ku kibazo ushobora kugira, wareba Umuyobozi w’Ishami ry’Imenyekanisha. Reba urubuga rwa interineti : www.nid.gov.rw, imeli: [email protected]

Ntayo

Amategeko cyangwa izindi  Itegeko n°14/2008 ryo kuwa 4 Kamena 2008, rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa nyandiko zivuga kuri iyi ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda; serivisi 12

 Itegeko n° 43/2011 ryo kuwa 31/10/2011 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;  Amabwiriza ya Minisitiri agena itangwa ry’indangamuntu ku muntu wayitaye cyangwa wayibwe; Amabwiriza ya Minisitiri akuraho ikoreshwa ry’indangamuntu ishaje yo mu mwaka wa 1996. Byemejwe na NAMULINDA Pascal Umuyobozi Mukuru wa NIDA Itariki: 31/01/2013

13

Annex: FEEDBACK FORM (Ibitekerezo kuri serivisi) Please let us know how we have served you. You may use this form for compliments, complaints or suggestions. Simply check the corresponding box (Tubwire uko twaguhaye serivisi. Wakoresha uru rupapuro mu gushima, kugaya cyangwa gutanga icyakorwa. Shyira akamenyetso mu gasnduku gahwanye n’icyo wifuza) Complement (Gushima)

Complaint (Kugaya)

Suggestion (Icyakorwa)

Person(s)/Unit/Office Concerned or involved: (Abakozi/Ishami/Ibiro birebwa cyangwa byatanze servisi Facts or Details Surrounding the Dissatisfaction (Ibikorwa cyangwa Ibimenyetso bifatika bigaragaza kutanyurwa na serivisi)

Please use additional sheet/s if necessary (Koresha urupapuro rw’inyongera niba ari ngobwa) Recommendation(s)/Suggestion(s)/Desired Action from our Office Ibitekerezo/Icyakorwa/Icyo mwifuza cyakorwa n’urwego rwacu

Please use additional sheet/s if necessary (Koresha urupapuro rw’inyongera niba ari ngobwa) Names : Amazina

Office/Agency(if any): Ikigo mukorera(niba gihari):

Adress: Aho ubarizwa Contact number(s) (if any): Telefoni Signature: Umukono

E-mail Address (if any)

Date: Itariki

FORWARD The National Identification Agency (NIDA) services go directly not only to the

public but to also to other institutions, public, private and international. This Service Charter serves as a tool to help all NIDA clients, to know the services it offers, how to acquire them and what to do if the service is not provided. The Service Charter is imperative to reduce incidents of not knowing NIDA mandates and responsibilities towards the public and how access any desired service from all Units. This “Service Charter” document serves as mirror to not only NIDA but also to inform the development of strategies that will be reviewed regularly in order to improve where complaints are presented, and where weaknesses are identified based on public feedbacks for better implementation of these plans for the wellbeing of all Rwandans and anyone living in and out of Rwanda in need of NIDA services. The National Identification Agency (NIDA) will take all necessary measures to abide with commitments to all under-listed services.

NAMULINDA Pascal Director General of NIDA

2

I.

INTRODUCTION

The present document might help users to know the process to follow when someone might apply for a service related to identification, and know if he is eligible. The identification includes the registration of the population, the issuance of identity card and the civil registration. NIDA registers the Rwanda Citizens (text data in electronic National Registry and the biometric data), issue or reissue the national identity card, etc. The motto of NIDA is “Smart identification to development”.

II. VISION To be the best service provider in civil registration and secure identification services.

III.

MISSION

To build and modernize the National Population Registration and production of modern identity cards and integrate systems for online authentication purpose in order to contribute to socio-economic and political planning. IV.

CORE FUNCTIONS

    

To gather, collect and register vital information pertaining to individual; Production and issuance of secure identification documents; Management of a comprehensive database of all registered persons; Detection and prevention of illegal registration; To safeguard permanent registration records and to enforce the registration laws, rules and regulations;  Provision of individual’s identity, confirmation and identification services for public and private use. V.

CORE VALUE

3

Partnership: We care about our customers with the best citizen-oriented service and we build the best key relationship with our partners the technology-based development. VI.

CLIENTS TO OUR SERVICES 1. Rwanda Citizen; 2. Public institutions (Trafic Police, Immigration, Rwanda Central Bank « BNR », Rwanda Revenue Authority « RRA », National Public Prosecution Authority « NPPA », Rwanda Naural Resources Authority « RNRA”) 3. Private institutions (Banks, telecommunication Companies, etc).

4

SERVICE OFFERED BY DATA COLLECTION AND A. PRODUCTION AND DISTRIBUTION UNITS 1. Acquiring a National Identity (ID) Card for the first time What the service am I A Rwanda citizen aged 16 and above living in the country or abroad has obligation and right to possess eligible? and carry a National Identity Card. Department to be Data Collection and Production and Distribution Units through the Reception. approached Where can I access the Kigali City, Gasabo District, Kimihurura Sector, Road N° KG 119 ST, former Avenue du Lac Muhazi, place service? so-called « Ku Kabindi ». When can I access the Monday – Friday, 07.00 am – 05.00 pm. service? Once a request is made or A Rwanda citizen living abroad gets his ID in 2 days an application is submitted, following the day he is taken the biometric data (photo, finger print and signature) how long will it take? A Rwanda citizen living in the country gets his ID in one month. What, if any, are the costs Every ID card produced costs 500 Rwf for accessing the service? What documents are -Bank slip from Banque Populaire du Rwanda (BPR) on Account number : 400.3627635.11 required?

5

What is the procedure?

I. For Rwanda citizen living abroad: - Go to NIDA reception; -Present an official rwandan document (passport, consular card, laisser-passer) to the Biometric data entry staff, register himself and be taken biometric data; - Pay 500 Rwf at BPR on Account number : 400.3627635.11; - With the bank slip, come back to NIDA 2 days after to pick up the ID. II. For Rwanda citizen living in the country: Normally the service is offered at the residence Sector but when it is not possible, e.g. a citizen wants the service when the staff in charge is working at NIDA Head Quarters, NIDA shall deliver the ID, following these procedures: - Go to NIDA reception; -Present an official document to the Biometric data entry staff and be taken the biometric data; - Pay 500 Rwf at BPR on account number : 400.3627635.11;

- With the bank slip, go to the residence sector after one month pick up the ID. What, if any, other BPR for payment of ID fees; institutions do I need to visit Residence sector to register for Rwandan living in the to access the service? (E.g. country. for payment of service costs or to get additional documents) Is there a complaint For any complaint, see the Head of Public Awareness Unit. procedure?

6

Is there any additional Check the website : www.nid.gov.rw, email address: information regarding this [email protected] service that is useful to know? Available forms Registration form. Relevant legal documents  Law n°14/2008 of 4th June 2008, governing registration of the population and issuance of national ID card;  Law n° 43/2011 of 31/10/2011 establishing the National Identification Agency and determining its mission, organization and functioning;  Ministerial Instructions governing issuance of ID card replacing the lost or stolen one;  Ministerial Instructions abolishing the use of ancient ID of 1996.

7

2. Acquiring a national Identity Card replacing the lost or stolen one. What the Service am I Whenever an identity card is lost or damaged to the extent it no longer identifies the owner, it shall be replaced on request by eligible? the owner in a period not exceeding sixty (60) days. Department to be Production and Distribution Unit through the Reception. approached Where can I access the Kigali City, Gasabo District, Kimihurura Sector, Road N° KG 119 st, former «Avenue du Lac Muhazi », place so-called « Ku service? Kabindi » for Rwandan living abroad; Residence Sector for Rwandan living in Rwanda. When can I access the Monday – Friday, 07.00 am – 05.00 pm. service? Once a request is A Rwanda citizen living abroad gets his ID in 2 days following the made or an day he is taken the biometric data (photo, finger print and application is signature); submitted, how long A Rwanda citizen living in the country gets his ID in two (2) will it take? months. What, if any, are the Every ID card produced costs 500 Rwf costs for accessing the service? What documents are - Attestation of the declaration of losing ID issued by the National Police; required?

What is procedure?

-Bank slip from Banque Populaire du Rwanda (BPR) on Account number : 400.3627635.11 the I. For Rwanda citizen living abroad: - Go to the nearest Police Station or Post with 2 passport photos;  Do a declaration of losing or being stolen the ID card;  With the attestation of the declaration of losing Id, go to NIDA offices and do a declaration;  Pay 500 Rwf at BPR on Account number : 400.3627635.11; With the bank slip, go back to NIDA 2 days after to pick up the ID card.

8

II.For Rwanda citizen living in the country:  Go to the nearest Police Station or Post with 2 passport photos;  Do a declaration of lost or stolen the ID card;  With the attestation of the declaration of losing Id, go to the residence Sector and apply for the Id replacing the lost one and for attestation of identity to use when a citizen waits for the issuance of the new ID;  Pay 500 Rwf at BPR on Account number : 400.3627635.11;  With the bank slip, come back to NIDA offices 3 days after to pick up the ID. What, if any, other institutions do I need to visit to access the service? (E.g. for payment of service costs or to get additional documents) Is there a complaint procedure? Is there any additional information regarding this service that is useful to know? Available forms Relevant documents

legal

BPR for payment of ID fees; Police Station

For any complaint, see the Head of Public Awareness Unit. Check the website : [email protected]

www.nid.gov.rw,

email

address:

None  Law n°14/2008 of 4th June 2008, governing registration of the population and issuance of national ID card;  Law n° 43/2011 of 31/10/2011 establishing the National Identification Agency and determining its mission, organization and functioning;  Ministerial Instructions governing issuance of ID card replacing the lost or stolen one;  Ministerial Instructions abolishing the use of ancient ID of 1996.

9

3. Applying for identity card correction What the Service am I Whenever a mistake is done on identity card, the card shall be corrected on request by the owner. eligible? Department approached

to

be Production and Distribution Unit through the Reception.

Where can I access the Kigali City, Gasabo District, Kimihurura Sector, Road N° KG 119 st, former «Avenue du Lac Muhazi », service? place so-called « Ku Kabindi » for Rwandan living abroad ; Residence Sector for Rwandan living in Rwanda. When can I access the Monday – Friday, 07.00 am – 05.00 pm. service? Once a request is made or an application is submitted, how long will it take?

For an application made before 11:00 am at NIDA, the ID corrected is available the same day at 3:00 pm; For an application made after 11:00 am at NIDA, the Id corrected is available from the following day;

For application made at residence Sector, the ID corrected is available in one (1) month following the application day. What, if any, are the costs Every ID card produced costs 500 Rwf for accessing the service? What documents required?

are -ID card to be corrected; -Supporting documents justifying the correction; -Bank slip from Banque Populaire du Rwanda (BPR) on Account number : 400.3627635.11

10

What is the procedure?

I. For Rwanda citizen living abroad:  Go to NIDA with the ID card to be corrected and the supporting documents;  Pay 500 Rwf at BPR on Account number : 400.3627635.11;  With the bank slip, come back the same day if you applied before 11:00 am otherwise one day after to pick up the ID. II. For Rwanda citizen living in the country:  Go to the residence Sector with the ID card to be corrected and the supporting documents;  Pay 500 Rwf at BPR on Account number: 400.3627635.11;  With the bank slip, go back one month after to pick up the ID.

Approved by NAMULINDA Pascal Director General of NIDA Date: January 31st 2013

11

Annex: FEEDBACK FORM (Ibitekerezo kuri serivisi) Please let us know how we have served you. You may use this form for compliments, complaints or suggestions. Simply check the corresponding box (Tubwire uko twaguhaye serivisi. Wakoresha uru rupapuro mu gushima, kugaya cyangwa gutanga icyakorwa. Shyira akamenyetso mu gasnduku gahwanye n’icyo wifuza) Complement (Gushima)

Complaint (Kugaya)

Suggestion (Icyakorwa)

Person(s)/Unit/Office Concerned or involved: (Abakozi/Ishami/Ibiro birebwa cyangwa byatanze servisi Facts or Details Surrounding the Dissatisfaction (Ibikorwa cyangwa Ibimenyetso bifatika bigaragaza kutanyurwa na serivisi)

Please use additional sheet/s if necessary (Koresha urupapuro rw’inyongera niba ari ngobwa) Recommendation(s)/Suggestion(s)/Desired Action from our Office Ibitekerezo/Icyakorwa/Icyo mwifuza cyakorwa n’urwego rwacu

Please use additional sheet/s if necessary (Koresha urupapuro rw’inyongera niba ari ngobwa) Names : Amazina

Office/Agency(if any): Ikigo mukorera(niba gihari):

Adress: Aho ubarizwa Contact number(s) (if any): Telefoni Signature: Umukono

E-mail Address (if any)

Date: Itariki